ITANGAZO RIGENEWE ABASHAKA KWIGA MU ISHURI RIKURU RY’ABAFOROMO, ABAFOROMOKAZI N’ABABYAZA RY’I KAGBAYI ; UMWAKA W’AMASHURI 2017-2018
 

Ishuri Rikuru ry’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza ryitiriwe Mutagatifu Elizabeti ry’i Kabgayi, riramenyesha abifuza kuryigamo bose mu mwaka w’amashuri 2017-2018 ; ko guhera taliki ya 08/05/2017 ryatangiye kwakira amadosiye abisaba. Dosiye zakirwa mu minsi n’amasaha by’akazi ; bikaba bizarangira kuwa 09 Kamena, 2017. Dosiye igomba kuba igizwe nibi bikurikira :

  • Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Ishuri isobanura neza ishami usaba ashaka kuziga (Ubuforomo cyangwa Ububyaza).
  • Fotokopi y’impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa ikiyisimbura.
  • Icyemezo gitangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze kerekana icyiciro cy’Ubudehe usaba arimo ku bashaka gusaba inguzanyo yo kwiga.
  • Icyemezo cyuko yarishye amafaranga ibihumbi bitanu adasubizwa kuri konti y’ishuri no 056-0000884-96 ibarizwa muri Banki ya Kigali. Icyitonderwa :
    • Abemerewe kuzana dosiye n’abize ibi bikurikira mu mashuri yisumbuye :
  • Ubuforomo (Sciences Infirmières) ;
  • Imibare-Ubutabire-Ibinyabuzima (MCB) ;
  • Ubugenge-Ubutabire-Ibinyabuzima (PCB)
  • Ibinyabuzima-Ubutabire-Ubumenyibwisi (BCG)

Bagomba kandi kuba baragize nibura amanota 65% ku bize Ubuforomo cyangwa igiteranyo cy’amanota 21 mu masomo abiri (Biology & Chemistry) ku bize MCB, PCB cyangwa BCG.

    • Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri telefoni nimero : 0788616367 cyangwa ugasura urubuga rw’Ishuri kuri www.kasnm.ac.rw .

MUKANTABANA Domitilla
Umuyobozi w’Ishuri

PDF - 97.7 ko